History

A. TUMENYE ISHYAKA PSP.

Inyito y’Ishyaka ni « ISHYAKA RY’UBWISUNGANE BUGAMIJE ITERAMBERE », mu gifaransa« PARTI DE LA SOLIDARITE ET DU PROGRES », mu cyongereza« PARTY FOR SOLIDARITY AND PROGRESS »mu magambo ahinnye« PSP ».
1.P.S.P ni Ishyaka rishyashya ritagiye mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko n’aya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2003. Ryemewe n’iteka No 05/07.4 ryo kuwa 12/11/2003 rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere myiza, Iterambere rusange n’Imibereho myiza y’Abaturage.

2.Ishyaka P.S.P ryashinzwe ryari ?
Ishyaka P.S.P ryashinzwe kuwa 11 Nzeri 2003.

3.Ishyaka P.S.P ryashinzwe na bande ?

Ishyaka PSP ryashinzwe n’abayoboke 240 baturutse mu ntara zose n’umujyi wa Kigali, bakorera inteko rusange I Kigali, bemeza amahame, amategeko ngenga(status) n’itegeko ngenga- mikorere(Règlement d’ordre intérieur), bashyira umukono ku mategeko ngenga y’Ishyaka PSP imbere ya Noteri wa Leta nawe abikorera inyandiko mpamo akoresheje ububasha ahabwa n’itegeko, nk’uko biteganywa n’itegeko ngenga No 16/2003 rigenga imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki.