You are currently viewing Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki ryaganiriye ku ngamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki ryaganiriye ku ngamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Uyu munsi, imitwe ya politiki 11 yemewe mu Rwanda ihuriye mu Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) yaganiriye kuri politiki n’ingamba by’Igihugu bigamije kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, harebwa ibyagezweho ndetse n’imbogamizi zikigaragara muri uru rwego.

Kujya muri iri Huriro ni ubushake bwa buri mutwe wa politiki. NFPO rifite inshingano zo guteza imbere ibiganiro n’ubufatanye hagati y’imitwe ya politiki, no gutanga ibitekerezo n’inama ku bibazo bikomeye bireba Igihugu n’iterambere ryacyo.

Muri ibi biganiro, hibanzwe ku buryo bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi binyuze muri gahunda na politiki zitandukanye Leta yashyizeho, hanasesengurwa ibibazo bikibangamiye uru rwego birimo imihindagurikire y’ibihe, ibiciro by’inyongeramusaruro, uburyo bwo kuhira imyaka, indwara z’amatungo, ndetse n’isoko ry’umusaruro w’abahinzi n’aborozi.

Abitabiriye ibiganiro bagarutse kandi ku kamaro ko gukomeza ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye kugira ngo intego zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bugamije kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubukungu bw’Igihugu zigerweho.

Leave a Reply