lshyaka ry’Ubwisungane Bugamije Iterambere (PSP) ryemeje ko rizashyigikira Nyakubahwa Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2024

Inama Nkuru y’lshyaka ry’Ubwisungane Bugamije Iterambere (PSP) mu nama yaryo yateraniye mu karere ka Rubuvu tariki ya 20 kanama 2023, yafashe Icyemezo cyo kuzashyigikira Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’Urwanda, akaba na Chaiman w’Umuryango FPR Inkotanyi, mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuwa 15 Nyakanga 2024.

Ishyaka ry’Ubwisungane Bugamije Iterambere (PSP), riramenyesha abanyarwanda bose, ko rishimiye Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’U Rwanda, kubera ubushake , umurava n;urukundo rwo gukomeza gukorera Abanyarwanda no kubateza imbere yagaragaje, ubwo yatangazaga ko azatanga kandidatire mu matora y’Umukuru w’lgihugu yo muri 2024.

Ishyaka PSP rirashima Nyakubahwa Paul KAGAME, kuko yayoboye Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urwanda rukabohorwa.
yaharaniye Ubumwe bw.Abanyarwanda, kandi n’ubu birakomeje. Kubuyobozi bwe ubukungu bw’Urwanda, bwateye imbere turabimushimira, akaba yaranashyizeho gahunda zinyuranye zigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda. Yaharaniye ko Urwanda n’abanyarwanda bagira agaciro n’ishema mu ruhando rw’amahanga, kandi aharanira umutekano n’agaciro k’Abanyafrika.

Dushingiye ku byiza byose amaze kugeza ku Banyarwanda, Ishyaka PSP ryongeye gushimangira ko rishyigikiye byimazeyo Nyakubahwa Paul KAGAME, ku cyemezo cy’indashyikirwa yafashe cyo gukomeza gukorera Abanyarwanda, rikaba rimwijeje ko nk’uko ryagiye ribikora mu myaka yashize rizamushyigikira mu bikorwa n’lcyerekezo afitiye Abanyarwanda.