Ihuririro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki N.F.P.O ryahuguye urubyiruko rwo mu mitwe yose ya politiki yemewe mu Rwanda ku buryo bw’imicungire y’imbuga za Internet

Mw’Ijambo rye ryikaze Umunyamabanga Nshingwa Bikorwa wa N.F.P.O Theoneste GISAGARA mu mahugurwa yabere ku Kicaro cya N.F.P.O yatangiye asobanurira abitabiriye amahugurwa akamaro kimbuga za internet cyane cyane muri ikigihe cyegereye amatora y’ Umukuru w’Iguhugu n’aya Abadepite.

Imbuga za Interineti z’Imitwe ya Politiki ni imwe mu miyoboro ikomeye yifashishwa mu kumenyekanisha ibikorwa by’Imitwe ya Politiki, haba mu gutangaza amakuru ku bikorwa by’Imitwe ya Politiki n’iby’Igihugu muri rusange, gukora ubukangurambaga no kongera umubare w’abayoboke, kujya impaka za politiki, kwiyamamaza no gutora, n’ibindi.

Imikoreshereze myiza y’imbuga za Interineti z’Imitwe ya Politiki ifasha mu iterambere ry’Imitwe ya Politiki, bikagira uruhare muri E-Democracy na E-Governance (guteza imbere demokarasi n’imiyoborere myiza hifashishijwe ikoranabuhanga). Ibi bivuze ko Umutwe wa Politiki ugirana ibiganiro n’abayoboke bawo ndetse n’abandi baturage muri rusange; ukanafasha mu gukomeza gutoza abanyagihugu kwinjiza ikoranabuhanga mu kubona serivisi bakeneye ku buyobozi, n’ubuyobozi bugakoresha iryo koranabuhanga mu kwigisha abaturage no kubasobanurira gahunda z’Ubuyobozi / z’Igihugu.

Kugira ngo imbuga za Interineti z’Imitwe ya Politiki zishobore gukora neza, zigomba kugira abazikoresha babifitiye ubumenyi n’ubushobozi (Compentent Web Administrator). Ni muri urwo rwego uy’umusi kuwa 30 Gicurasi, 2024 hatangiye gahunda y’amahugurwa yabacunga bakanakoresha imbuga z’imitwe ya Politiki yemewe hano mugihugu uko ari cumi n’umwe.

ISHYAKA RY’ UBWISUNGANE BUGAMIJE ITERAMBERE (PSP) ryahagarariwe mu mahugurwa na Gedeon NDAYISHIMIYE akaba n’umunyamuryango shingiro w’ishyaka PSP. Nkuko yabigarutseho agira ati: " Ayamahugurwa ni ingenzi kandi arakwiye kuko ni amwe mubyingenzi bifasha Imitwe ya politili kumenyekanisha imigabo n’imigambi yayo ndetse n’ibikorwa bya Politiki bateganya gukora."