History

ISHYAKA RY’UBWISUNGANE BUGAMIJE ITERAMBERE

Inyito y’Ishyaka ni « ISHYAKA RY’UBWISUNGANE BUGAMIJE ITERAMBERE », mu gifaransa« PARTI DE LA SOLIDARITE ET DU PROGRES », mu cyongereza« PARTY FOR SOLIDARITY AND PROGRESS » mu magambo ahinnye « PSP ».

PSP ni Umutwe wa Politiki washinzwe kuwa 11 Nzeri 2003 wemezwa n’iteka No 05/07.4 ryo kuwa 12/11/2003 rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere myiza, Iterambere rusange n’Imibereho myiza y’Abaturage.

Iri shyaka rifite ingengabitekerezo politiki (Political Ideology) y’ UBWISUNGANE, UBUTABERA n’ ITERAMBERE ry’Abanyarwanda.

  • Ubwisungane : PSP mu bwisungane ishyira imbere ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’abanyarwanda mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.
  • Ubutabera : PSP yemera ko abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko.
  • Iterambere : PSP igamije iterambere rikwiye, igaharanira ukujijuka kw’umunyarwanda wese, kuko ari rwo rufunguzo rutuma ava m’ ubukene akagira ibintu by’ibanze yakenera m’ubuzima bwa buri munsi.

Ishyaka PSP ryashinzwe n’abayoboke 240 baturutse mu ntara zose n’umujyi wa Kigali, bakorera inteko rusange I Kigali, bemeza amahame, amategeko ngenga (status) n’itegeko ngenga- mikorere (Règlement d’ordre intérieur), bashyira umukono ku mategeko ngenga y’Ishyaka PSP imbere ya Noteri wa Leta nawe abikorera inyandiko mpamo akoresheje ububasha ahabwa n’itegeko, nk’uko biteganywa n’itegeko ngenga No 16/2003 rigenga imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki.

Ishyaka rikaba ryariyemeje kubaha no gukurikiza Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko nkuko bigaragara mu Itegeko Ngenga ry’Ishyaka ryashyizweho umukono n’abayoboke shingiro (membres fondateurs) magana abiri na mirongo ine (240).

Ishyaka PSP ryahatanye mu matora ya 2008 riri mu itsinda riyobowe na FPR, ritsindira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko. Uko Imitwe ya Politiki yagiye yizerwa n’abaturage, kubera porogaramu politiki zayo no guhatanira imyanya ya politili munzego z’imiyoborere za leta zitandukanye yagiye yagura ibikorwa byayo none ubu Ishyaka rikaba rihagarariwe mu Nzego zose z’imiyoborere y’u Rwanda ; kuva ku rwego rw’Igihugu, ku Ntara, Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu.
Aho hose hari abagize Ubuyobozi bwa PSP kandi kuri buri rwego hari abantu bane (4) barimo :

  • Perezida,
  • Visi Perezida wa mbere,
  • Umunyamabanga,
  • Umubitsi

Naho ku rwego rw’Igihugu abagize Ubuyobozi bw’Ishyaka PSP ni abanu (5), aribo :

  • Perezida,
  • Visi Perezida wa mbere,
  • Visi Perezida wa kabiri,
  • Umunyamabanga Mukuru,
  • Umubitsi

Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije iterambere (PSP) ni rimwe mu Mitwe ya Politiki 11 yemewe mu Rwanda kandi rikaba riri mu Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO).

Perezida w’ishyaka ry’Ubwisungane bugamije iterambere (PSP) ni Alphonse NKUBANA ikindi kandi
Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije iterambere (PSP) rigira uruhare runini mu guteza imbere imiyoborere myiza y’u Rwanda, akaba ari muri urwo rwego uwahoze ari Perezidante w’Ishyaka PSP Hon. Depite KANYANGE Phoebe ari mu Nzego za Leta zifatirwamo ibyemezo ( mu Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite).