Agakono ku UMWANA
Ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere PSP Rikangurira abayoboke n’ abanyarwanda muri rusange kumenya AGAKONO ku MWANA ; Kyera ababyeyi bagiranga inkono yabo yihariye. Ubu rero umwana niwe mwami w’urugo. Kugirango akure neza abwirizwa kurya ifunguro ryuzuye aka ba ariko AGAKONO ku MWANA.
Muri EDPRS II ivuga ko buri munyarwanda abwirizwa kugira ubuzima bwiza.
Ni muri urwo rwego PSP yahisemo gukangurira buri muyoboke n’ abanyarwanda muri rusange kwitabira gahunda yo gutegura ifunguro ryuzuye cyane cyane kubana bato kuko aribo bayobozi bejo hazaza