Tariki ya 20 Mata 2024, Urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki iri mu Ihuriro, rwo mu Mujyi wa Kigali n’urwo mu Ntara y’Iburasirazuba, rwiga mu Ishuri ry’Ihuriro ryigisha Politiki n’imiyoborere (Youth Political Leadership Academy / YPLA, rwasuye Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside. Iyi Ngoro ikaba iri ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Muri iyi Ngoro, uru rubyiruko rwasobanuriwe amateka arebana n’urugamba rwo guhagarika Jenoside, rugaragarizwa uburyo ubutegetsi bubi kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwigishije urwango, ivangura, n’amacakubiri; bugategura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi bukanawushyira mu bikorwa. Uru rubyiruko kandi rwasobanuriwe uburyo ingabo zari iza APR ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame zafashe icyemezo cyo kurwanya ingoma y’igitugu, guharika Jenoside no kubohora u Rwanda.
Nyuma yo gusura iyi Ngoro, uru rubyiruko rwakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, ruri mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, ahashyinguye bamwe mu banyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uru Rwibutso, umukozi wa MINUBUMWE, Madame Nyiracumi Anne Marie yasobanuriye uru rubyiruko ko abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahanini bazize ibitekerezo byabo n’ubutwari bwo kwanga akarengane bakiyemeza kurwanya ingoma y’igitugu y’ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana Juvenal na Guverinoma ye.
Muri uru rwibutso rwa Rebero hashyinguye abanyapolitiki 12, imibiri yabo yashoboye kuboneka. Ariko tariki ya 13 Mata 2024, MINUBUMWE ikaba yaratangaje ko nyuma y’ubushakashatsi yakoze mu gihe cy’imyaka 2, hari andi mazina y’abanyapolitiki 9 nabo bishwe muri Jenoside, bazajya bibukwa mu gihe cyo kwibuka Abanyapolitiki tariki.