ABAKANDIDA BEMEJWE BY’AGATEGANYO MU MATORA YA PEREZIDA WA REPUBULIKA N’AY’ABADEPITE

http://psp-rwanda.rw/IMG/jpg/pspcandidate1.jpeg

Komisiyo y’amatora (NEC) ishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 99 iteganya ibisabwa Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika;

Komisiyo y’amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, mu matora azaba taliki 14 na 15 Nyakanga 2024.

Abakandida Ku mwanya wa Perezida wa Repubulika
Abakandida batatu nibo bemerewe nyuma yo kuzuza ibisabwa na Komisiyo y’Amatora barimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga.
Si ubwa mbere bahuriye ku rutonde rw’abemerewe na Komisiyo y’Amatora kuko no mu 2017 nibo bujuje ibisabwa.

Abakandida batujuje ibisabwa ni

  • MANIRAREBA Herman Ntabwo yatanze ilisiti y’abantu 600 bemerewe gutora bashyigikiye kandidatire ye;
  • HAKIZIMANA Innocent Ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye indangamuntu mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo bari no ku ilisiti y’itora y’utwo Turere;
  • BARAFINDA SEKIKUBO Fred Kuri lisiti yatanze z’abashyigikiye kandidatire ye, ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye indangamuntu mu turere, kandi bari no ku ilisiti y’itora yatwo.
  • HABIMANA Thomas Kuri lisiti yatanze z’abashyigikiye kandidatire ye, ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye indangamuntu mu Turere kandi bari no ku ilisiti y’itora
  • RWIGARA NSHIMYIMANA Diane Mu mwanya w’icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko (Criminal Record), yatanze kopi y’urubanza. Mu mwanya w’icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko gisabwa n’amabwiriza ya Komisiyo, yatanze inyandiko y’ivuka.
  • MBANDA Jean Ntiyasinyishije abantu nibura 12 bafatiye indangamuntu mu turere 27 no ku ilisiti y’itora yatwo.

Abakandida ku mwanya w’Abadepite

Abakandida batazwe n’Imitwe ya Politiki
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye Imitwe ya Politiki 6 yatanze amalisiti ntakuka y’Abakandida bayo ari yo: Umuryango FPR-INKOTANYI n’indi mitwe ya Politiki bafatanyije (PDC, PPC, PSR, PSP, na UDPR), Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL), Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Ishyaka ry’Imberakuri Riharanira Imibereho Myiza (PS IMBERAKURI); iyi mitwe ya politiki yose yatanze abakandinda ku mwanya w’abadepite 392 ariko NEC yasanze abujuje ibisabwa ari 246.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye abakandida bigenga 27 ku mwanya w’Abadepite. Muri abo bakandida bose Uwujuje ibisabwa ni NSENGIYUMVA Janvier wenyine.

Abakandida Depite Batorerwa Mu Byiciro Byihariye

  • Abakandida batorwamo abadepite 24 b’abagore Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye kandidatire 200 z’abakandida b’abagore zemejwe by’agateganyo abujuje ibisabwa baba 181
  • Abakandida Depite b’Urubyiruko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye kandidatire 34 z’abakandida Depite b’Urubyiruko zemejwe by’agateganyo ku buryo Abujuje ibisabwa ari 23
  • Abakandida Depite mu kiciro cy’Abantu bafite ubumuga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye kandidatire 13 z’abantu bafite ubumuga zemejwe by’agateganyo ariko abujuje ibisabwa NEC yasanze ari 7
  • Gutangaza kandidatire zemejwe burundu ni ku wa 14/06/2024; Inyandiko irambuye ya kandidatire zemejwe by’agateganyo iri ku rubuga rwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora: www.nec.gov.rw